Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi Fulgence Nsengiyumva ngo azakora ibishoboka byose Akarere ka Gisagara ntikongere kugaragara mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo nk’uko byagenze muri 2016-2017

  

 

Ibyo yabitangaje ubwo yitabiraga inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gisagara yabereye ku cyicaro cy’Akarere kuri uyu wa gatanu 10/11/2017. Iyo nama yari yitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere, Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bose, Abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere, abafatanyabikorwa, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bose, Perezida b’Inama Njyanama z’imirenge, abayobozi b’Imidugudu bahagarariye abandi, abahagarariye abikorera mu mirenge n’Akarere, abahagarariye amadini n’amatorero, ibigo by’imari bikorera mu Karere, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima n’inzego z’umutekano.

Inama yari igamije gusuzumira hamwe uko imihigo 2016-2017 yeshejwe dore ko Akarere katabonye umwanya mwiza, kuganira ku mihigo y’Umwaka 2017-2018 no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kuzawesa no gusubiza Akarere agaciro kakava mu mwanya wa 26 kibonyemo.

Nyuma yo kugaragarizwa ibyakozwe byose n’ibikombere birenga 10 Akarere kabonye mu mwaka umwe gusa, nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abayobozi bahagarariye ibyiciro byose by’ubuyobozi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi, akaba n’umujyanama w’Akarere ka Gisagara muri Guverinoma, yagize ati: “Ibyo mbonye, ibyo niyumviye n’imbaraga mbabonanye biranshimishije. Binyeretse ko mwakoze cyane n’ubwo umwanya udashimishije nk’uko namwe mubyivugira, ariko binteye kwizera ko aho Akarere kari ubu katazahasubira ukundi. Nanjye ubu ndi umuturage wa Gisagara, kandi niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwanya tuwuveho, ndetse byashoboka natwe tugakora mu ntoki za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Nidukorera hamwe, tukuzuzanya kandi buri wese agakorera igihe icyo asabwa, ku nzego zose, tuzabigeraho nta shiti”.

Izo mpanuro zateye abitabiriye inama ibyishimo cyane, bose hamwe bati “Ibyo tuzabigeraho, izina ry’Imbanzabigwi mu kwesa imihigo ntirigacogore”.

  

Ibyo kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ahamya ko ubushake abonanye abayobozi ku nzego zose zitanga icyizere cy’impinduka igaragara.

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.