Nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere asinyiye umuhigo 2017-2018 imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abakozi b’Akarere ka Gisagara bakorera ku kicaro cy’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bari kumwe na Komite Nyobozi mu mwiherero w’iminsi 2 wo kunoza no guhuza gahunda yo gushyira mu bikorwa ry’uwo muhigo.

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Kane 02 Ugushyingo 2017 mu cyumba cy’inama cya Saint Andre i Kabgayi ukazasozwa kuwa gatanu 03 Ugushyingo 2017.

Biteganyijwe ko nyuma y’umwiherero abakozi bose bazaba bumva neza kandi kimwe umuhigo w’umwaka 2017-2018 ndetse ibikorwa biteganyijwe bihuriweho kandi bihuje kuva ku Karere kugera ku Murenge. Ibyo bizatuma bakora neza ku buryo buhuje hagamijwe kwesa uwo muhigo ku kigero gishimishije cyane.

Biteganyijwe kandi ko bazaganira ku buryo abagenerwabikora buri gihe bagira uruhare rufatika muri ibyo bikorwa bigatuma babyishimira kandi bikaramba.

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.