Nyuma y’igihe kirekire bisabwa n’abantu batandukanye, Gisagara huzuye urwibutso rwiza rwo ku rwego rw’Akarere.

Ni kenshi mu bihe bitandukanye byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abarokotse jenoside ndetse n’abandi bantu benshi bagiye basaba ko hakubakwa urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere rwashobora gushyingurwamo imibiri y’abazize jenoside myinshi kandi rugashobora no kubikwamo ibihamya byinshi. Mu nama zitandukanye, hifujwe ko urwo rwibutso rwakubakwa i Kabuye ho mu Murenge wa Ndora kubera amateka akomeye ya jenoside yahabereye.

  

 

Nyuma yo kwegeranya ibyifuzo by’abaturage n’inama zitandukanye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwakoze inyigo n’igishushanyo mbonera, bishyirwa mu ngeno y’imari. Urwo rwibutso rwatangiye kubakwa mu Kagari ka Goisagara i Kabuye mu mwaka wa 2016-2017 rugomba kurangira mu mwaka wa 2017-2018 kuko rwari ruteganyijwe kubakwa mu ngengo y’imari y’imyaka 2.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira, Ikinyamakuru cyanyu Imbanzabigwi cyagiye gusura iyo nyumbako, gishimishwa n’uburyo imeze, ikigero cyayo n’aho igeze yubakwa. Ni inyubako nziza, nini, ya etage, ifite aho kwakirira abantu, ibyumba by’inama, ibiganiro cyangwa amahugurwa, aho kubika ibihamya, ahagenewe kwita ku bantu bahungabanye nko mu gihe cyo kwibuka cyangwa gusura urwibutso, ariko cyane cyane icyumba kinini cyo gushyinguramo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi.

 

  

Twaganiriye na Ing Bikolimana Lambert ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gisagara, atubwira ko urwo rwibutso rufite ubushobozi bwo kwakira imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi hagati y’ibihumbi mirongo ine na mirongo itanu (40,000-50,000). Yadusobanuriye ko rwubakwa ku bufatanye n’Umutwe w’Ingabo zavuye ku rugerero (Reserve Force), bikaba biteganyijwe ko ruzarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2017. Bazaba barwubatse mu gihe kitarenze umwaka 1, mu gihe byari biteganyijwe ko ruzubakwa mu myaka 2.

 
Bikolimana Lambert ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gisagara

 

Twakwibutsa ko mu Karere ka Gisagara hari inzibutso icyenda (9) mu Mirenge ya Kigembe (Agahabwa), Kansi, Kibilizi, Mugombwa, Ndora (Kabuye), Save, Musha, Gikonko na Mamba.

Munyentwali Cyprien

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.