*Ni i Gakoma mu gice cy’icyaro ahakiri abana babona imodoka bakiruka bahunga,
*Abazajyamo bamaze kwerekwa inzu zabo…Ntacyo bazimukana, bazahasanga byose.

Umudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma mu murenge wa Mamba ni agace k’icyaro  kahozemo benshi bari batuye muri nyakatsi mbere y’uko zicibwa, bo bazitaga ‘ntuyenabi’. Ubu huzuye umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 120 irimo 48 yahoze ituye muri ‘ntuye nabi’ yari itarabona amacumbi.

  

 

Uyu mudugudu wubatse hejuru y’ikibaya cy’Akanyaru, hakurya ni mu baturanyi i Burundi. Akanyamuneza ni kose kuri aba baturage basanzwe batishoboye bagiye gutuzwa muri izi nzu zigezweho bazasangamo ibikoresho byose byo mu nzu nk’intebe, ibyo kuryamaho n’ibyo mu gikoni.

Mukarugomwa Germaine w’imyaka 77 avuga ko nubwo aya majyambere amugezeho akuze ariko byamurenze ubwo bamutoranyaga mu bazatuzwa muri izi nzu. Twaganiraga atwereka inzu ye. Ati “ubu nsa nk’uyirimo.”

Uyu mukecuru ashimira uwamugabiye, Ati Mbanje gushima Imana yampaye kubona uriya musaza [Perezida wa Repubulika y’u Rwanda] akaduha ibikorwa nk’ibi, noneho akavuga ati mukureho biriya {nyakatsi} ngiye kubaha icyitegererezo…batwubakira inzu z’ikirenga zigaragara koko, urabona ko ari inzu koko nawe wakwishima uyigezemo.”

Mukarugomwa uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nubwo ageze mu za bukuru avuga ko Imana ikomeje kumutiza ubugingo iki cyiciro yakivamo kuko abonye aho kuba hasobanutse kandi akaba agiye kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere. Ati “Kukigumamo nta murongo bifite.”

Ati “Tuzaba dufite amazi, dufite umuriro habona, dufite kuryama heza, umuntu agakaraba agacya agashima Imana.”

Ntakirutimana Wenceslas wahoze atuye mu nzu ya Nyakatsi mbere y’uko zicibwa, avuga ko atigeze atekereza ko yaba mu nzu nziza nk’iyi.

Agaruka ku mibereho mibi yo muri nyakatsi. Ati “Iyo imvura yagwaga buri cyumweru natemaga isakaro waba utaribonye ubwo nyine wararaga uhagaze.”

Nzagahimana Vianney na we wahawe inzu muri uyu mudugudu avuga ko bakimara kubwirwa ko bagiye kubakirwa inzu z’icyitegererezo hari ababacaga intege bababwira ko bababeshya. Ngo ntibyatinze batangiye gusiza ibibanza, ubu bwo ngo basa nk’abamaze kwinjira muri izi nzu (kuko ntabwo barazitaha).

Yagize ati “Ntabwo twemeraga ko hari umuntu ushobora kuza akubwira ngo va muri iyi nyakatsi ngo ubyemere, wumvaga ko uraye mu nzu nk’iyi warara upfuye.”

Uyu mugabo w’imyaka 51 mu byishimo anyuzamo akabura amagambo akoresha agaragaza imvamutima ze, avuga ko bifuza kuzagaragariza akanyamuneza Perezida Paul Kagame ubagejeje kuri aya majyambere.

 

  

Kwivuza nabyo ni aha iwabo

Mu minsi yaashize, ku bantu bari batuye aha hantu, kugira ngo umwana agere ku ishuri riri hafi y’umudugu wa Ruhuha wubatsemo izi nzu yakoraga ibirometero 16 mu kugenda no kugaruka naho kugera ku ivuriro riri hafi bagakora ibilometero 20. None muri uyu mudugudu w’icyitegererezo hamaze kubakwamo amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu n’ikigo cy’ubuzima.

Aka gace kandi kari kugezwamo umuriro w’amashanyarazi, naho amazi meza yo yamaze kuhagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Uwimana Jean Bosco, avuga ko benshi muri aba baturage bazatuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo bamaze korozwa inka. Ngo bazanahabwa ibikoresho byose byo mu rugo nka matelas, amashuka, amasafuriya, amasahane […] ku buryo atari ngombwa kugira icyo bimukana uretse imyenda basanzwe bambara.

Uwimana ati “Ni wa muntu utishoboye duherekeje ku buryo mu mwaka umwe cyangwa ibiri tuzajya tubona yavuye mu cyiciro yagiye mu kindi.”

Uku kwezi k’Ukwakira 2017 kurarangira iyi miryango 120 ituye muri izi nzu nshya.

Uyu mudugudu uzuzura neza n’ibiwurimo utwaye miliyari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda, bikazafasha abakene kuva muri ntuye nabi, nabo bagatura neza kandi heza.

        

Uwimana Bosco: ES Mamba Sector

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.