Uyu munsi kuwa 24/10/2017, mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibilizi, habereye umuhango wo guhemba abamamazabuhinzi 524, buri wese ahabwa ibikoresho by'ibanze bigizwe na Arrosoir, bottes,  Imyenda y'imvura n'agapfukamunwa.

 

Hahembwe kandi ababaye indashyikirwa bahize abandi muri buri kagari, kuri ibyo bikoresho bahawe hiyongeraho:

1. Igare (uwa mbere mu Kagari)

2. Ingorofani (uwa 2 mu Kagari)

3. Akigega cy'amazi (uwa 3 mu Kagari)

4. Pompes itera umuti (uwa 4 mu Kagari).

 

 

 

Hahembwe kandi abahinzi ba kawe ntangarugero aho 59 bahawe buri wese: pompe itera umuti, secateurs n’urukero

Umuhinzi wa kawa wahize abandi ku rwego rw'Akarere yahawe inka ifite agaciro ka 250,000 Frw. 

Umufatanyabikorwa Sustainable Harvest Rwanda nawe yashyikirije koperative 6 za kawa ibikoresho by'ibanze mu gukorera kawa, ndetse n'ibyo kuyitunganya mu rugo ikanyobwa.

Ibi birori byitabiriwe na Dr Telesphore Ndabamenye Umuyobozi muri RAB ushinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa, Umuyobozi w'AKarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Umuyobozi wa Sustainable Harvest Rwanda, Umuhuzabikorwa wa NAEB mu Ntara, Abayobozi n'Abakozi batandukanye ba RAB Zone y'Amajyepfo n'inzego z'Umutekano.

Ibirori byo guhemba byabanjirijwe n'Umuganda wo kurwanya isuri

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.