Nyuma y'imvura imaze iminsi igwa nabi igatwara ubutaka, ndetse hirya no hino mu gihugu ibikorwa remezo n’amazu y’abantu bigasenyuka n’ibintu bikangirika, nyuma kandi y’uko bigaragaye ko abahinzi batangiye kudohoka kuri gahunda yo gusibura imirwanyasuri mu mirima yabo kandi ari yo nzira y’ibyo byago, Akarere ka Gisagara kashyizeho ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya isuri, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Tubungabunge ubutaka bwacu, turwanya isuri mu mirima yacu".

Uko kwezi ko kurwanya isuri kwatangijwe mu mirenge yose igize Akarere kuri uyu wa kane tariki 19 Ukwakira 2017, ku rwego rw’Akarere gutangirizwa mu Murenge wa Mamba, umushyitsi mukuru akaba yari Umuybozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul.

   

Muri uku kwezi, ibikorwa bizibandwahoni ibi bikurikira:

- Gusibura imirwanyasuri no guhanga imishya hanaterwaho ubwatsi bw’amatungo;

- Gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto;

- Gukosora amaterasi y'indinganire yangiritse no kuyateraho ibyatsi bifata ubutaka;

- Gucukura ibyobo bifata amazi;

Ibi bikorwa byitabiriwe n'Abayobozi b'Akarere, Inzego z’umutekano n'abaturage benshi. Iyi gahunda ije mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’isuri itwara ubutaka bwacu ndetse no gukumira ibiza bituruka ku mvura.

MUNYENTWALI Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.