Kuri uyu wa kana tariki 19 Ukwakira 2017, mu mirenge ya Mamba na Gishubi hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kubyaza umusaruro amaterasi yakozwe n'inkeragutabara mu mushinga w'Akarere wo kubungabunga icyogogo cy'uruzi rw'Akanyaru uterwa inkunga na FONERWA. Muri iyi gahunda, hatangiye igikorwa cyo gutera ibishyimbo, imyumbati, ibiti by'imbuto ndetse n'ibivangwa n'imyaka. Amaterasi ateganyijwe kubyazwa umusaruro angana na 145ha.

Mu murenge wa Mamba, iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Hanganimana Jean Paul afatanyije n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, naho mu Murenge wa Gishubi cyayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Akarere Byukusenge Jimmy Christian. Hose kitabiriwe n’abaturage benshi, dore ko ari igihe cy’ihinga kirimbanyije.

Abahinzi bishimiye Leta y'U Rwanda uburyo idahwema kubitaho, muri morari nyinshi bati: “Mudushimirire Nyakubahwa Perezida wa Republika, ku rukundo adukunda, ashaka iteka icyaduteza imbere. Natwe ntituzamutenguha, tuzaharanira iteka iterambere atwifuriza,  tuzihesha agaciro nk’abanyarwanda”.

Iki gikorwa gitangirijwe mu Mirenge ya Mamba na Gishubi kirakoemereza no mu yindi mirenge irimo amaterasi, kuko intego ni uko nta materasi agomba gusigara atabyajwe umusaruro.

 

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.