Uyu munsi kuwa 04 Nyakanga 2017 mu Karere ka Gisagara kimwe n'ahandi mu gihugu hose hijihijwe umunsi wo kwibohora. Ibirori byijihirijwe mu midugudu yose n’Imirenge yose, ku rwego rw’Akarere byizihirizwa mu Murenge wa Ndora mu Kagari ka Dahwe.

Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, intumwa y’umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Umuyobozi w'ingabo n’uwa Police mu Karere ka Gisagara, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Gisagara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora. Abaturage bari bitabiriye ibi birori ari benshi cyane bishimiye kandi bahamya ibyo bagezeho mu rugamba rwo kwibohora imiyoborere mobi n’ubukene.

Ibyo birori byabanjirijwe n'Umuhango wo gutaha umuyoboro w'amazi wubatswe ku bufatanye bw’abaturage n'ingabo mu rwego rw’ibikorwa bya “Army week” ufite agaciro ka miliyoni 7 n’ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (7,400,000frw). Hanamuritswe umusaruro w'ubuhinzi abaturage b'Umurenge bagize muri uyu mwaka 2017-2018 mu rwego rwo kwishimira ibyiza bagezeho.

Muri ibi birori byaranzwe n'ibyishimo umuturage witwa Rugemintwaza yaremeye imiryango itandatu abaha inka 6, abandi baturage 5 baroza imiryango itanu babaha inka 5 muri gahunda ya girinka. Ubutumwa bwatanzwe uyu munsi bwibanze ku gushimira ingabo zahoze ari iza RPF zabohoye igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame no gushima iterambere igihugu kimaze kugeraho kubera imiyoborere myiza ndetse no gukomeza gusigasira ibyiza tumaze kugeraho.

Nyuma y'ibyo birori kandi habayeho umuhango wo kumurukira imiryango 104 amazu izaturamo yubatswe mu mu Mudugudu w'icyitegerezo wa Ruhuha uherereye mu Kagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba. Aho hubatswe amazu 30 yo mu bwoko bwa “four in one” azacumbikira imiryango 120.

Ndayishimiye Etienne
Advisor to Executive Committee

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.