Abahinzi bo mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyakibungo mu Mudugudu wa Nkunamo baratangaza ko kuba barahinze ibijumba byafashije gutunga ingo zabo neza kandi ko birimo kubaha amafaranga menshi.

Kuva aho ibishanga bitoranyirijwe guhingwamo imiceri n’ibigori nk’ibihigwa byatoranyijwe, Igihingwa cy’ibijumba cyari kimaze kuba ingume mu Karere ka Gisagara ndetse n’ahandi henshi mu Ntara y’Amajyepfo. Nyamara mu Mudugudu wa Nkunamo mu Kagari ka Nyakibungo ho mu Murenge wa Gishubi, ibijumba barabihinze cyane mu gishanga cy’Akanyaru, none ubu bafite ibyo gutunga ingo bihagije kandi muri iki gihe cy’ibikorwa bya gisirikare (Army week) barimo kugurisha imbuto y’imigozi bakabonamo amafaranga menshi.

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2017, ikinyamakuru cyanyu Imbanzabigwi cyanyarukiyeyo, gisanga abahinzi barimo gusarura ibijumba banagurisha imbuto, kiganira nabo.

Ntihinyurwa James ni umuhinzi utuye muri uwo mudugudu wa Nkunamo. Twasanze avuye gukura ibijumba arimo kugurisha imbuto y’imigozi. Yagize ati: “Mvuye mu gishanga gukura ibijumba. Twe dufite ibishanga bifite amazi ku buryo tubibyaza umusaruro igihe cyose, ntitujya tubura ibijumba hano iwacu. Abahinzi babishaka tubaha imbuto ku mafaranga 600 ku muba, ibijumba tukabirya ibindi tukabijyana mu isoko ku mafaranga 100 ku kiro”.

 

Twamubajije niba iwabo “nzaramba” atarahageze (ni agahe k’izuba kabayeho abantu benshi bikanga inzara, abaturage hose mu Karere bagahimba ngo ni nzaramba). Yadushubije agira ati: “Reka da! Ino iwacu ntawahageze kuko twe twamye dufite ibiribwa bihagije kandi dukomeje kugemurira amasoko. Uwo nzaramba twamwumvaga hirya no hino ariko hano iwacu nta kibazo twigeze tugira kubera ko dufite ibishanga bihagije, iyo imusozi haje izuba twigira mu mibande. Ubu dufitemo ubukungu rwose kuko ibigori bigiye kwera dore ko nkongwa yari yadukanze yaracitse, ibijumba ni munangi, imbuto y’imigozi turagurisha tukabona amafaranga, amateke ya bwayisi areze, mbega ntacyo tubaye. Ndetse na mituweri y’umwaka utaha twe umudugudu wacu wose twarangije kuyitanga”.

 

Nshimiyintwali Felix ni umukuru w’Umudugudu wa Nkunamo. Twamusanze aho barimo kugursiha imigozi y’ibijumba, atubwira agira ati: “Turimo kugurisha imbuto y’imigozi. Hari abatubwiye ko bayikeneye, tubwira abaturage barayizana, Ingabo ni zo zirimo kuyigura mu rwego rwa Army week. Hano rero tuba tuyifite myinshi ku buryo uwayishaka wese twayimuha”.

Twaganiriye na Gasana Pierre tumusanze arimo kugura imigozi, tumubaza uwo ayigurira. Yadushubije agira ati: “Jye ndi mu ishyirahamwe ryitwa Rwanda Youth in Agribusiness Forum. Naje hano kugura imbuto y’imigozi y’ibijumba yo gutera aho ingabo zacu ziri gufatanya n’abaturage guhinga mu rwego rwa Army week, iyi turayijyana aho bari guhinga i Kansi. Hano bafite imigozi myinshi kandi myiza, ba nyirayo turabaha amafaranga kashi (cash) bitewe n’imiba ya buri muntu kuko dutanga 600F ku muba. Hari uzana imiba irenze 10 atahana agatubutse.”

 

Nshimiyintwali Felix: Umukuru w’Umudugudu wa Nkunamo

Aha muri aka gace bafite ibikorwa by’ubuhinzi byiza cyane mu gishanga cy’Akanyaru ku buryo ubona ntaho inzara yamenera. Abahinzi twaganiriye nabo bose batubwiye ko kuba barahinze ibijumba birimo kubaha amafaranga menshi, haba ku bijumba nyirizina no ku mbuto y’imigozi.

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.