Abaturage bo mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyakibungo Umudugudu wa Nkunamo bahinga ibigori mu gishanga cy’Akanyaru barishimira ko nyuma y’urugamba rutari rworoshye rwo kurwanya ibyonnyi bya Nkongwa byari byibasiye ibigori ubu bafite umusaruro mwiza w’ibigori, bakaba bashimira ubuyobozi bwababaye hafi muri urwo rugamba.

Mu kwezi kwa Werurwe 2017 mu bihingwa bimwe na bimwe birimo ibigori byibasiwe n’ibyonnyi bya Nkongwa idasanzwe mu Turere twinshi tw’igihugu. Intara y’Amajyepfo nayo ntiyasigaye kuko ibyonnyi naho byahageze bikibasira cyane cyane ibigori n’amasaka. Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere bufatanyije n’inzego zose zishinzwe ubuhinzi cyane cyane RAB, iz’Umutekano n’abafatanyabikorwa bahagurukiye icyo cyorezo, bakoresha uburyo bwo kubitera imiti ndetse no kubitoragura bakabitwika, kuko byagaragaraga ko cyashoboraga guteza inzara hadafashwe ingamba zose zishoboka.

Kuwa 05 Mata 2017, mu rwego rw’Akarere ka Gisagara, icyo gikorwa cyo guhangana n’icyo cyonnyi cya nkongwa cyatangirijwe mu gishanga cy’Akanyaru mu mudugudu wa Nkunamo mu Kagari ka Nyakibungo Umurenge wa Gishubi, ahahinzwe ibigori ku butaka buhuje kuri Ha50. Ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo, Police, Ubuyobozi bw’Umurenge n’abaturage benshi cyane bitabiriye icyo gikorwa mu rwego rwo gukumira iyororoka n’ikwirakwira ry’ibyo byonnyi.

Kuwa 17 Kamena 2017, ikinyamakuru cyanyu Imbanzabigwi cyanyarukiye muri icyo gishanga kureba icyo urwo rugamba rwabyaye, gisura ibigori kandi kiganira n’abahinzi. Twahasanze ibigori byiza cyane ku buryo abahinzi biteze umusaruro ushimishije cyane.

 

 

Nshimiyimana Tharcille, umuhinzi mu gishanga cy’Akanyaru mu mudugudu wa Nkunamo

Nshimiyimana Tharcille ni  umubyeyi w’imyaka 42 wo mu Mudugudu wa Nkunamo, akaba ahinga muri icyo gishanga. Yagize ati: “Jyewe mpinga ibigori muri iki gishanga muri koperative KOAMANYA, mfitemo imigende 20. Nyuma yo kubona nkongwa idasanzwe yadutse mu bigori byacu, twari dufite ubwoba, kuko twabonaga inzara yadusatiriye, twatekereza imvune, imbuto n’ifumbire twakoresheje bihombye, ibitekerezo bikibirandura. Ariko Ubuyobozi bwihutiye kudutabara, buzana imiti, abaturage twese dufatanya n’ubuyobozi n’ingabo, dutera imiti, none ndabona ibigori byarabaye byiza. Ubu turaseka kuko twizeye umusaruro mwiza cyane, ntiwamenya ko nkongwa yahigeze. Nari narakoze umushinga ko ninsarura nzagura inka ya 2 kuko nari mfite 1 navanye muri ibi bigori n’ubundi. Iki kibazo kije, ndiheba ngo birarangiye, ariko ubu mfite ibyiringiro ko umuhigo wanjye wo kugura inka nzawugeraho, kuko nizeye kuzasarura hejuru  ya toni 2”.

Twamubajije uburyo yumva yashimira ubuyobozi bwamubaye hafi we na bagenzi be, adusubiza agira ati; “Yewe sinabona uko nshima, kandi ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza. Kubona umuyobozi w’Akarere yiriranwa ipombo mu kabande atera umuti n’abaturage ndetse na koroneri uyobora ingabo n’abasirikare bose! Byarantangaje cyane, binyereka koko ko ibyo batubwira ko Leta ishingiye ku muturage ari ukuri. Ndashima cyane Nyakubahwa Perezida wacu Kagame kuko byose ni we biturukaho, ahubwo aya mashimwe muyamutugerezeho (yavugaga azamura amaboko anakoma mu mashyi)”.

 

Twegereye kandi undi muhinzi  wo muri uwo Mudugudu wa Nkunamo witwa HAKUNDIMANA Celestin. Yagize ati: “Mfite imigende 25 muri iki gishanga, nari nahinze 12 kuko indi nateganyaga kuyihinga mu ihinga ritaha mu mpeshyi (season 2017C). Icyonnyi cya nkongwa cyaduteye ikibazo cyane ndetse n’ubwoba bw’imibereho y’ejo hazaza, ariko dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, RAB n’ingabo twarakinesheje. RAB yatuzaniye imiti, tukajya twirirwa dutera ibigori, ndetse na nkongwa twazibona tukazitoragura mu bigori tukazitwika. Twatangiye tubona bitoroshye, ariko ubu tureba ibigori birimo tukishima kuko ikigaragara umusaruro uzaba mwiza cyane.

Twamubajije icyo ateganya gukora nasarura, adusubiza agira ati: “Ninsarura, nzaguramo inka, mvugurure n’inzu ntuyemo. Ibindi nzabitungisha umuryango kuko ubwisungane bw’umwaka utaha bwo namaze kubwishyura ku muryango wose, kandi n’umudugudu wacu wararangije wose”.

N’abandi bahinzi twaganiriye nabo bose bungaga mu magambo yabo bahamya ko nyuma y’urugamba rwa nkongwa bizeye umusaruro mwiza.

Icyo kibaya cy’Akanyaru kirimo ibigori byinshi cyane kandi bimeze neza. Ikigaragara ni uko abaturage bahinze muri iki gishanga bishimye kandi bashima ubuyobozi kuko bwababaye hafi bagafatanya gukumira inzara yashoboraga gukurikira icyo kibazo. Twaganiriye n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere Twagirumukiza Augustin, atubwira ko ikibazo cy’ibyonnyi bya nkongwa cyamaze gukumirwa mu Karere kose, bakaba bizeye umusaruro mwiza nk’uko bari babyiteze.

MUNYENTWALI Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.