Kuri uyu wa gatanu 02/06/2017 abakozi b’Akarere ka Gisagara bashya 37 barahiriye kuzuza inshingano z’imirimo mishya binjiyemo nk’uko biteganywa n’itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo ya 10 n’iya 11.

Kubera impamvu zitandukanye, abakozi b’Akarere bagiye bagenda, ubu hakaba hari hamaze kuboneka ibyuho byinshi cyane cyane ku rwego rw’Utugari, abenshi bakaba barasezeye ku mpamvu zabo bwite muri Mutarama 2017.

Nyuma ya gahunda yo gushaka abandi bakozi nk’uko itegeko ribiteganya, abatsinze ibizamini by’ipiganwa bashyizwe mu myanya, kuri uyu wa gatanu 02/06/2017 bakaba barahiriye kuzuza inshingano zabo. Abakozi 37 ni bo barahiye, Umuyobozi w’Akarere yakira indahiro zabo nk’uko itegeko ribiteganya, bakaba bari mu byiciro bikurikira:

-          Ku rwego rw’Akarere: 2

-          Ku rwego rw’Umurenge: 7

-          Ku rwego rw’Akagari: 28 (Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 17 n’abakozi bashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ku Kagari 11).

Umuyobozi w’Akarere, Rutaburingoga Jerome, yabahaye impanuro yo gukora batizigama, bagaharanira iterambere ry’umuturage. Yagize ati: “Igihugu cyacu gifite icyerekezo n’inzozi nziza, kandi kubigeraho bisaba kwihuta, nta mwanya wo gupfa ubusa uhari kandi ukajyana n’abaturage, ari nabo bayobozi bacu. Akazi kose, inshingano zose, iterambere ryose, ubuyobozi bwose bushingiye ku muturage. Tumurinde akarengane, tumurinde ruswa, tumuhe gahunda nziza nawe yiteguye gukora ngo yiteze imbere, ateze imbere n’igihugu. Mwitwaye neza mu bizamini muratsinda, muzitware neza no mu kazi muharanira iteka gutsinda”.

 

Yabibukije ko umukozi wese agomba kuba mu Karere aho akorera, kuko ntabwo turi abahashyi, ahubwo tugomba kubana n’abaturage bacu mu buzima bwa buri munsi. Yabasabye kudakorera ku jisho ahubwo bakaba ba rugero rwiza (nkore neza bandebereho) kandi bakirinda guhutaza umuturage.

Kuba aba bakozi bashyizwe mu myanya bizafasha Akarere n’abaturage muri rusange kwihuta mu iterambere no gutanga serivisi kuko hari hashize amezi ane utugari twinshi tudafite Abanyamabanga Nshingwabikorwa, n’aho bari ugasanga bakora bonyine bikabavuna cyane.

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.