Imidugudu 3 yo mu Murenge wa Gishubi  n’umwe wo mu Murenge wa Kansi yamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka utaha wa 2017-18, ijana ku ijana. Imidugudu imaze kugera ku 100% ni Nyarurama, Nkunamo na Banga yo mu murenge wa Gishubi na Kaburanjwiri wo mu Kagari k’Umunini mu Murenge wa Kansi.

 

Umwe muri iyo midugudu ni uwa Nyarurama wo mu  Kagari ka Nyakibungo. Havugiyaremye Jean Damascene, umukuru w’uyu mudugudu wa Nyarurama asobanura uko babigenje kugira ngo abaturage babe baramaze kwishyura uyu musanzu, yagize ati “Twicaye hasi n’abaturage b’umudugudu wacu, tubacamo amatsinda, itsinda rimwe rigahagararirwa n’ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu, n’abandi bayobozi dufatanyije mu mudugudu noneho  njyewe mba umuhuzabikorwa wabo, nkajya ngenzura buri tsinda, nkamenya ese barakora bate, ese abaturage barizigama, ese utizigama byatewe n’iki ko atakizamuka mu bwizagame, tukamusura, ariko ntawigeze acika integer. Bitewe n’ubushobozi bwabo hari ushobora kwizigama 300F, 400F, 500F, 1000F... biterwa n’ubushobozi, nta gufata umuntu ahubwo aribwiriza akumva ko iyo ntego agomba kuyigeraho kuko tuba twabanje kubyumvikanaho twese”.

 

Uyu mudugudu  ubarurwamo abaturage bagera kuri 374, bose bakaba baramaze kwishyura. Ubwo Ikinyamakuru cyanyu IMBANZABIGWI cyabasuraga kuri uyu wa 18/05/2017, cyasanze bari gufashwa gutererwaho kashe ku makarita yabo, amenshi amaze kurangira, ku buryo umwaka 2016-2017 uzarangira bo bakomeza kubona serivisi z’ubuzima za 2017-2018 nta kibazo cyangwa icyuho kijemo.

Uru ngo rukaba ari urugero rwiza mu Karere ka Gisagara, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko n’abandi baturage ndetse n’utundi Turere bashobora kwigiraho bakaba batanga uyu musanzu hakiri kare.

 

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, ubwo yitabiraga inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gisagara yabaye kuwa 03/05/2017 yaganiriye n’uwo muyobozi w’umudugudu amusobanura inzira banyuzemo kugira ngo babigereho. Guverineri yagize ati: “Umuyobozi w’umudugudu yavuze uburyo bakoresheje ko ari ukwegera abaturage, bakicarana mu bimina, bakagirana inama, hanyuma bagatanga uwo musanzu w’ubwisungane mu kwivuza, none uyu mwanya nanjye nawukoresha nsaba n’abandi baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abanyarwanda muri rusange kwihutira gutanga uyu musanzu, nanabagaragariza ko hari urugero rwiza hano muri Gisagara rw’imidugudu yamaze kwishyura ijana ku ijana, mbasaba ko batera ikirenge mu cyabo kuburyo batarenza ukwezi kwa gatanu batarishyura umusanzu w’umwaka utaha kugira ngo igihe nikigera bazatangire kwivuza ntayindi mbogamizi’

 

Uyu muyobozi w’umudugudu nawe yari witabiriye inama mpuzabikorwa yahawe ishimwe na Guverineri, abandi nabo ubuyobozi bw’Akarere bukazabashimira. Imidugudu imaze kugera ku 100% ni Nyarurama, Nkunamo na Banga yo mu murenge wa Gishubi na Kaburanjwiri wo mu Kagari k’Umunini mu Murenge wa Kansi, indi nayo irahiga kurangizanya na Kamena 2017.

 

MUNYENTWALI Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.