Kuri uyu wa 21/05/2017 Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara RUTABURINGOGA Jerome yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bose bakorera mu Karere ka Gisagara. Iyo nama yitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano, Perezida w’urwego rw’abikorera mu Karere (PSF), Umuyobozi w'urugaga rw'abamotar mu Ntara y'Amajyepfo, perezida ba PSF mu Mirenge, …..

Muri iyi nama baganiriye  ku ruhare rw'imiyoborere myiza mu iterambere ry'Igihugu no kunoza imikorere y’abamotari mu rwego rwo guha serivisi nziza ababagana no kubahiriza amategeko mu rwego rw’umutekano wabo n’abantu. Abakora akazi k’ubumotari bashimye cyane uburyo Akarere ka Gisagara kita ku mihanda ijya hirya no hino mu mirenge kuko biborohereza akazi kabo bigatuma bihutisha serivisi ku babagana kandi bakiteza imbere. Basabye umuyobozi w’Akarere kubakorera ubuvugizi bakabona umuhanda wa kaburimbo, maze bwana RUTABURINGOGA Jerome abizeza ko mu gihe cya vuba cyane uza kuba watangiye gukorwa.

Muri iyo nama banakiriye kandi bishimira igikombe cyatashye mu Karere ka Gisagara cy’Ikipe ya Gisagara y'abafite ubumuga nyuma y’umukino wa final wa sitball yatsinze muri shampiyona 2017. Ikipe ya Gisagara y'abafite ubumuga ikaba yahawe  igikombe, certificat na 500,000 Frw.

NYILIMANZI Gakwandi Vincent
BDE Director

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.