Kuri uyu wa gatanu 12/05/2017 hijihijwe umunsi mpuzamahanga w'umuforomo/kazi. Ku rwego rw'Igihugu ibirori byabereye ku Gisagara, mu nzu mpuzamikino iteye amatsiko menshi yuzuye mu Murenge wa Ndora, hafi n'icyicaro cy'Akarere. Abaforomo n'abaforomokazi bo mu Rwanda hose bari bitabiriye ibi birori, Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Ibitaro bya CHUB waje ari intumwa ya Minisitiri w'Ubuzima. Yari kumwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere RUTABURINGOGA Jerome, Umuyobozi w'ibitaro bya CHUK, umuyobozi w'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, uhagaraiye ibitaro by'Umwami Faysal, umuyobozi wa w'urugaga rw'abaforomo n'ababyaza n'abandi benshi.

Ibirori byabimburiwe n'igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye mu murenge wa Kibilizi aho ibitaro bya Kibilizi bikorera, aho urugaga rw'abaforomo/kazi n'ababyaza batanze inka 5.

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere yabashimiye umurimo mwiza kandi ukomeye baharanira ubuzima bw'abantu, abasaba gukomeza kuwukorana umurava n'ubuhanga kuko muri wo nta kugerageza kuhaba kuko aba ari ubuzima bw'umuntu baba bagomba kurokora. Hagomba kubaho gukora neza gusa. Serivisi nziza baha abaturage ituma n'izindi serivisi zishamikiye ku buzima zihuta, kandi abaturage bakagira ubuzima bwiza.

Umushyitsi Mukuru yashimye abaforomo uburyo bitabira gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo kugera ku ntego z'iterambere rirambye, abanyarwanda bafite ubuzima bwiza. Yagize ati: "Umunsi nk'uyu ni umwanya wo kwibuka no kwibukiranya inshingano ikomeye dufite ku baturage tukayikora neza n'umutima wacu wose tudashidikanya kugira ngo ubuzima bw'abaturge bumere neza. Ntitugomba gukura mu ruge ahubwo tugomba guhora twityaza kugira ngo turusheho gutanga serivisi nziza, twirinda kurangara kugira ngo hatagira ubuzima bw'umuntu dutakaza".

 

MUNYENTWALI Cyprien
PRMC/Gisagara

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.