Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017 abunzi bo mu Karere ka Gisagara bashyikirijwe amagare nk'uko babyemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME

 

Abunzi ni inyangamugayo zitorwa ku rwego rw'Akagari n'Umurenge, bagakora umurimo wo kunga abaturage bafitanye amakimbirane mu bibazo bitandukanye. Ibyo byagize akamaro kanini cyane kuko byagaragaje ubushobozi bw'abanyarwanda bwo kwikemurira ibibazo, byagabanyije imanza zajyaga mu nkiko, bifasha abirinda abaturage gusiragira mu nkiko ikibazo bakagikemurira hafi bakagira umwanya wo kwikorera ngo biteze imbere. Byafashije kandi abanyarwanda benshi bakangukira kumenya amategeko no kuyubahiriza.

Ibyo bikorwa byiza babikora ari abakorerabushake. Byatumye rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abemerera amagare azajya abafasha kugera aho ikiburanwa giherereye, bikabafasha kwihutisha ikemurwa ry'ibibazo. Ayo magare bayashyikirijwe n'Umuyobozi w'Akarere RUTABURINGOGA Jerome kuri uyu wa 12/05/2017, amaze kubashimira mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, umurimo mwiza bakora. Yabasabye gukomeza kuba inyangamugayo, bakirinda uwabakurura ngo abahe ruswa bigahesha isura mbi igihugu cyacu, kuko ubu kimaze kwamamara mu mahanga nk'igihugu cy'imiyoborere myiza izira ruswa, amahoro, umutekano n'isuku.

 

Abunzi bamwijeje ko bazakomeza gukora neza umurimo wabo nk'uko bagiriwe icyizere n'abaturage kandi ko bazakomeza kugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cy'imiyoborere myiza n'ubutabera, agaciro yabahaye ntibazagapfusha ubusa. Bamushimiye cyane uburyo abitaho kandi bamwizeza ko kw'itariki y'amasezerano umugeni wabo bazamucyura adafite ikizinga.

 

MUNYENTWALI Cyprien

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.