Uyu munsi kuwa 09/05/2017 mu Karere ka Gusagara, mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo kubaka uruganda ruzabyaza nyiramugengeri amashanyarazi.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w'Ibikorwa Remezo James MUSONI wari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu n'Amazi. Hari kandi abahagarariye umushinga Hakan Peat Power Plant n’abashoramari benshi bahagarariwe na Prof. Nshuti Manassey (uhagarariye abashoramari mu Gihugu). Uyu muhango kandi wanitabiriwe n'Umunyamabanga Shingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi REG, Abahagarariye banki zizafasha mu ishyirwabikorwa ry'uyu mushinga, n’abandi bashyitsi benshi bo mu Rwanda no hanze yacyo cyane cyane abo mu gihugu cya Turukiya, dore ko umushoramari ariho aturuka. Abaturage bitabiriye uyu muhango ari benshi cyane dore ko bawutezeho byinshi.

Abashyitsi bamaze kugera i Kabumbwe ku gishanga cy’Akanyaru ahazubakwa uruganda, basobanuriwe muri make iby’umushinga, bahita bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda, imirimo yo kubaka ihita itangira ubwo.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w'Akarere yagaragaje akamaro umushinga ufitiye abaturage b'Akarere ka Gisagara n’igihugu muri rusange, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wazaniye Akarere abafatanyabikorwa, anizeza ubufatanye busesuye mu bikorwa byose byafasha uyu mushinga gutera imbere.

Mu ijambo ry’umushoramari nyir’umushinga, HAKAN, yagaragaje ko abashoramari bishimiracyane gukorera mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza n’umutekano usesuye. Ibyo byatumye ashora amafaranga menshi muri uyu mushinga kandi mu gihe kirekire, akaba yizeye imikoranire n’imibanire myiza n’abaturage asanze.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo yagejeje ku baturage b'Umurenge wa Mamba no ku banya Gisagara muri rusange intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika anabasaba kubyaza umusaruro amahirwe bazakura muri uwo mushinga, bakihangira imirimo ibateza imbere ishamikiye kuri wo, bakawubyaza umusaruro. Yashoje abasezeranyije ko ingo 13,000 zihabwa umuriro w’amashanyarazi mu gihe kitarenze amezi abiri.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yasobanuye ko uyu mushinga uzagirira akamaro abaturage ba Gisagara n’igihugu muri rusange kuko ingufu z’amashanyarazi zizaturuka muri uyu mushinga 80MW zingana na 40% z’umuriro ukoreshwa mu gihugu cyose kandi zikazakoreshwa mu Rwanda hose. Ku kibazo cyo kumenya niba aha hantu hazaboneka nyiramugengeri ihagije yatuma umushinga uramba, yasobanuye ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ari ho hari nyinshi cyane ishobora gucukurwa mu gihe kirekire. Yongeyeho ko biteganyijwe ko hejuru ya MW80 bazakora, bazongeraho n’izindi MW40 kuko nyiramugengeri irahari ihagije. Ngo kandi igishanga cyose irahari kugera Rwabusoro ku buryo nta kibazo cya nyiramugengeri kizegera kibaho.

Biteganyijwe ko uruganda ruzatangira gutanga amashanyarazi nyuma y’amezi 36, rukazuzura rutwaye akayabo k’amadorari y’Amerika miriyari 350. Rufitiye akamaro kanini abanya Gisagara kuko bazabona akazi kuko ruteganya gukoresha abakozi basaga 1000, bazunguka ubwenge, amashanyarazi, ibikorwa by’iterambere n’ubucuruzi biziyongera muri ako Karere.

Nyuma ya KivuWatt, uyu ni wo mushinga munini w’amashanyarazi mu Rwanda

 

MUNYENTWALI Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.