Uyu munsi Kuwa kabiri 02/05/2017 ku bufatanye na Action Aid binyujijwe mu muryango wa Duhozanye Abaturage 13 bo muri Gishubi  borojwe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda.

 

Mukantaganda Cansilde wo mu Kagari ka Nyeranzi mu Mudugudu wa Gishya ni umwe mu bahawe inka. Arashima cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wibuka abatishoboye batavugwaga akabaha inka. Yagize ati: “Ndashima cyane umubyeyi wacu Kagame kuko yibuka abatavugwaga, akadutekerezaho akamenya ubukene dufite, akaba yampaye inka. Ubu se aha ndi nari kuzibukwa nande? Ahubwo Imana imuhe umugisha kuko ubu ngiye kubona amata, ifumbire n’amafaranga. Yewe mu mumbwirire muti Uwiteka aguhe umugisha, kandi ku itariki yashyizweho bazakwereka urukundo bagukunda”.

KAYINAMURA Jean Baptiste

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.