Uyu munsi taliki ya 01 /05/2017 umunsi mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rw’Akarere ka Gisagara wizihirijwe ku biro by'Akarere. Umuyobozi w'Akarere RUTABURINGOGA Jerome yahaye abakozi ikiganiro kijyanye n’insanganyamatsiko y'umunsi mukuru mpuzamahanga w'umurimo igira iti :"Duteze imbere umurimo, Dusigasira ibyagezweho dukesha Imiyoborere Myiza, Isoko y'Iterambere rya buri wese ".

Aha yasabye buri wese guharanira gukora umurimo unoze, gutanga service nziza no guharanira iterambere ry'abaturage dukorera.

Mu rwego rw'ubusabane hakurikiyeho umukino wa volleyball wahuje abakozi b'Akarere ka Gisagara bakorera ku kicaro cy’Akarere n'inzego z'umutekano (Army & Police) zikorera mu Karere,  umukino urangira Inzego z'umutekano zatsinze seti 3 kuri 0 abakozi b'Akarere.  Uwo mukino washojwe n’ubusabane bwabereye muri Guest House y'Akarere.

Gloriose MUTESAYIRE
Umugenzuzi w'Umurimo

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.