Kuri iki cyumweru 23/04/2017 mu Karere ka Gisagara hakomeje igikorwa cyo kwibukwa jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 ku rwego rw'Imirenge. Uyu munsi umuhango wo kwibuka wabereye mu Murenge wa Ndora ku rwibutso rwa Kabuye ruherereye mu Kagari ka Gisagara, aharimo kubakwa urwibutso runini rwo ku rwego rw’Akarere.

 

Uyu Muhango witabiriwe na Depite MUKANDUTIYE Speciose ari we wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na Depite Karemera Thierry. Komite Nyobozi, Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Akarere, Abajyanama ku rwego rw'Akarere n'Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Ndora, Gishubi, Musha na Muganza, abahagarariye amadini n'amatorero,imiryango ifite abayo bazize jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kabuye, n'abaturage benshi.

 

Muri uyu muhango hashyinguwe kandi imibiri 17 y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi.Ubutumwa bwahatangiwe bwibanze ku kwihanganisha no gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, gushima ubutwari bw'Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

 

Abavuze bose bagarutse ku iterambere igihugu kimaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nk'umusaruro dukesha Imiyoborere myiza, bagasoza bagira bati: “Twese hamwe twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho”.

 

Twabamenyesha ko aho Kabuye harimo kubakwa urwibutso runini rwo ku rwego rw’Akarere, imirimo ikaba igeze kure.

 

NDAYISHIMIYE Etienne

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.