Kuri uyu wa gatandatu 22/04/2017 mu murenge wa Kansi habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hanashyingurwa imiryango 2 igizwe n’abantu 5. Umuhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyo gusabira abatutsi baguye I Kansi n’ahandi hose mu gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, TUMUSIFU Jerome, mu ijambo ry’ikaze, yagaragaje ko urwibutso rwa Kansi rushyinguyemo imibiri 10977. Imibiri mishya yashyinguwe 5, umwe ni uwavuye mu Kagari ka Bwiza mu mudugudu wa Akakinka, abandi 4 ni umuryango w’uwahoze ari diregiteri w’Urwunge rw’amashuri rwa Kansi nawe wishwe muri jenoside (umugore we n’abana 3), bakaba barabonetse nabo muri uku kwezi kwa 3/2017 ahubatse amacumbi y’abarimu b’ikigo cy’amashuri cya College St Bernard Kansi. Yanenze abadatanga amakuru y’aho abantu bajugunywe muri jenoside bikaba bituma nyuma y’imyaka 23 tugishakisha aho abantu bajugunywe tukinashyingura, kuko n’aba babonetse baranzwe n’uwacitse ku icumu wo mu Karere ka Nyaruguru.

 

Perezida wa IBUKA mu Ntara y’Amajyepfo GASANA Ildephonse yagarutse ku mateka ya jenoside muri Butare, anagaragaza impamvu hariho kwibuka ku matariki atandukanye mu mirenge, bijyanye n’itariki jenoside yahakaze cyane, habereye ubwicanyi bw’indengakamere. Yibukije ko i Kansi hiciwe abatutsi baturutse mu makomini menshi yari aturanye na Komini Nyaruhengeri: Gishamvu, Ngoma, Nyaruhengeri ubwayo n’abandi bavuye ahandi baje bahunga.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Jean Paul HANGANIMANA yashimiye abitabiriye uyu muhango, akomeza agira ati: “Abahungiye hano bari bahizeye amakiriro nk’ahantu hasengerwa Imana. Ariko abayobozi b’ibigwari twagize bashishikarije abahutu kubica. Abarokotse bagerageje kwerekeza i Burundi babaroha muri Cyamwakizi.”

Yagaye abantu bapfobya jenoside bakanga kuvuga kuvuga aho abatutsi bajugunywe nyuma yo kubica, tukaba n’ubu tugishyingura. Yagize ati: “Nyamara ni inshingano ya buri wese yo kugaragaza ahantu hose haba hakiri imibiri y’abatutsi bishwe kuko ni kimwe mu nkingi z’ubumwe n’ubwiyunge”. Yongeye gushishikariza abantu bose gutanga ayo makuru kuko nta nkurikizi zihari.

Yabasabye kwitandukanya n’ibiganiro n’amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose riganisha kuri jenoside. Yashoje yihanganisha abarokotse, agira ati: “N’ubwo mwabuze abanyu, ariko muracyafite igihugu cyanyu, kirabakunda kandi kibitaho kugira ngo mubeho kandi neza. Ndashimira abarokotse jenoside bo muri Gisagara uburyo barwana intambara nziza yo kwiyubaka, kwigira no kwiteza imbere, kandi ubuyobozi bw’Akarere buzakora ibishoboka byose kugira ngo bubafashe kwiyubaka no kwiteza imbere.”

Depite Henriette SEZIBERA wari umushyitsi mukuru yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME uburyo yita ku barokotse akanabahumuriza kuko bagifite gakondo yabo ari cyo gihugu cy’u Rwanda. Yanamushimiye politiki y’imiyoborere myiza twagezeho. Yagaye cyane abakoze jenoside, agira ati “Nta bujiji burenze kubura umutima, kuko abishe nta mutima muntu bari bagifite. Guhisha amakuru ku muntu kandi uzi aho ashyinguye ni nko kumushyingura mu mutima wawe. Jenoside ntizongera ukundi, ntawuzongera gutega ijosi ngo yicwe azira uko yaremwe. Mureke twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Yashoje asaba ko ku nzibutso hajya hashyirwa urutonde rw’abantu bahashyinguye bibukwa, anibutsa kandi ko kudatanga amakuru ku hantu hajugunywe abatutsi bishwe ari ikimenyetso cy’ipfobya n’ihakana rya jenoside kandi ko nabyo bihanwa n‘itegeko.

MUNYENTWALI Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.