Uyu munsi kuwa 20/4/2017, mu Murenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara habereye umuhango wo kwibuka no gushyingura imibiri 18 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 . Imihango yabimburiwe n’igitambo cya misa mu rwego rwo kwibuka abatutsi biciwe muri aka gace no mu gihugu muri rusange, ikomereza ku rwibutso, ahashyinguwe imibiri y’abiciwe mu mirenge ya Mukindo, Muganza na Mugombwa.

Muri uyu muhango twifatanije n’abashyitsi batandukanye barimo Hon. Senateri Gahondogo Athanasie akaba n’umushyitsi Mukuru, Hon. Muhongayire Christine, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara RUTABURINGOGA Jerome, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiberreho myiza y’abaturage GASENGAYIRE Clemence, Umuyobozi w’Ingabo na Police mu Karere n’abandi hamwe n’abaturage benshi.

Hatanzwe ubutumwa butandukanye bwihanganisha abacitse ku icumu, ko ibyabaye bitazongera ukundi, bwo kwiyubaka no kwiteza imbere, kandi buganisha ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho".

TWAGIRAYEZU Dieudonné

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.