ITORORE MU KARERE KA GISAGARA

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tugize u Rwanda kakaba gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo, gafite Imirenge 13, utugali 59 n’Imidugudu 524. Kimwe n’utundi Turere Akarere ka Gisagara gafite Umutwe w’Intore witwa IMBANZABIGWI ukagira icyivugo cy’Ubutore cy'ISONGA MU KWESA IMIHIGO” kuko ni ko Karere ka mbere kegukanye igikombe cya mbere cy'imihigo.

Mu rwego rwo guhindura imyumvire y’Abanyarwanda batuye Akarere ka Gisagara hagamijwe kwihutisha iterambere hashyizwe imbaraga mu gutangira gutoza Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye batozwa Indangagaciro na Kirazira z’Umuco nyarwanda, hakaba haranatangijwe Itorero ku rwego rw'Akarere, Imirenge, Umudugudu, mu mashuri ndetse hanakurikiranwa by'umwihariko Intore z’Abanyeshuri barangije Amashuri atandatu yisumbuye.

Turishimira umusaruro wagezweho n’Intore mu byiciro bitandukanye, twavuga nko mu mibereho myiza Intore z’Abajyanama b'Ubuzima bafashe iyambere mu gukangurira Abanyarwanda gahunda z’Ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, isuku n’ibindi.

Turishimira umusaruro w’Intore za CPC’s mu kubumbatira umutekano w’Abanyarwanda,

Mu mitangire myiza ya serivisi turashimira cyane Intore z’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Reka dushimire Leta y’Ubumwe bw’Anyarwanda yo yatekereje kugarura Itorero ry’Igihugu nk’umuti uzihutisha guhindura imyumvire hagamijwe kwihutisha iterambere. Ntitwasoza tudashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’umutekano, abatoza, n’abandi bose  ku nkunga baduteye yaba iyi ibitekerezo cyangwa iy'ibikoresho yatumye dushobora gushyira mu bikorwa uko bikwiye gahunda y’Itorero ry’igihugu. Turashimira kandi intore zose uruhare zagaragaje mu kwihutisha iterambere, by’umwihariko turashimira komite z’intore uruhare rwazo mu guhuza ibikorwa.